Jump to content

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Kubijyanye na Wikipedia
République démocratique du Congo
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
Ibendera rya RID ya Kongo
Ikarita ya Kongo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (izina mu gifaransa : République démocratique du Congo) n’igihugu cya Afurika yo Hagati kiri epfo ya Repubulika ya Kongo. Cyahoze cyitwa Kongo Kinshasa. Umurwa mukuru w'icyo gihugu witwa Kinshasa, hatuwe mo abantu bangana na miliyoni icumi zirenga. Icyo gihugu gifite imijyi myinshi ndetse n'intara nyinshi. Ibihugu bifite imipaka na Kongo-Kinshasa ni Repubulika y'Afurika yo hagati na Sudani y'Epfo mu majyaruguru, Ubugande, U Rwanda, Uburundi na Tanzaniya mu uburasirazuba, Zambiya na Angola mu majyepfo, ndetse na Repubulika ya Kongo mu uburengerazuba. Kuva mu mpera z'ikinyejana gishize, hariho abantu bangana na miliyoni umunani bapfuye kubera intambara yatangiye hafi ya 1997. Perezida uhobora icyo gihugu yitwa Félix Tshisekedi. Muri Repubilika iharanira demokarasi ya Kongo, havugwa indimi enye, igiswahili, ikilingala, ikiciluba n'ikikongo, ariko kugirango abanyekongo babyumvikane ururimi ruvugwa cyane cyane n'igifaransa. Kera, icyo gihugu cyakolonijwe n'Ababiligi kugeza igihe cyabonye ubwigenge bwe mu mwaka wa 1960. Mu mwaka wa 1971, Mobutu Sese Seko wahoboraga icyo gihugu kuva imyaka itandatu, yahinduye izina rya Repubulika iharanira ya Kongo ku izina rya Zayire. Ariko, imyaka makumyabiri n'itanu nyuma yo uko Mobutu ahindura iryo zina, ingabo za Kabila (se wa Joseph) bakoze coup d'État mu gihe Mobutu yabaga mu gihugu cya Maroc mu bitaro, mu kwezi kwa Gicurasi 1997. Icyo gihe rero, bahita bahindura izina ku irya kera nyuma y'ubwigenge muri 1960.

Ukrainian aviation unit. DR Congo. MONUSCO Ukrainian aviation unit. DR Congo. MONUSCO (38006034216)
Ukrainian aviation unit. DR Congo. MONUSCO Ukrainian aviation unit. DR Congo. MONUSCO (38006032456)
DR Congo - collage
Map - DR Congo, major languages


Igihugu muri Afurika
Afurika y’Epfo | Aligeriya | Angola | Bene | Botswana | Burukina Faso | Cade | Kameruni | Kapu Veri | Komore | Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo | Kongo | Kote Divuwari | Eritereya | Eswatini | Etiyopiya | Gabon | Gambiya | Gana | Gineya | Gineya-Biso | Gineya Ekwatoriyale | Jibuti| Kenya| Lesoto| Liberiya | Libiya | Madagasikari | Malawi | Mali | Misiri | Moritaniya | Morise | Maroke| Mozambike | Namibiya | Nigeri | Nijeriya | Repubulika ya Santara Afurika | Rwanda | Sawo Tome na Purensipe | Senegali | Seyishele | Siyera Lewone | Somaliya | Sudani | Sudani y’Amajyepfo | Tanzaniya | Togo | Tunisiya | Ubugande | Uburundi | Zambiya | Zimbabwe
  翻译: